Friday, July 8, 2011

GEN. JAMES KABAREBE ASUBIZIZA IBIBAZO BIJANYE N'IBIHUHA BITANDUKANYE BIVUGWA





Ibikurikira n'ikiganiro Gen James Kabarebe yagiranye n'ikinyamakuru Rushyashya. JM iyabagejejeho nkuko byanditswe.

Amakimbirane hagati ya Gen. Kabarebe na Gen. Kayonga”
Ibi byose bikubiye mukiganiro kirambuyeye Abanyamakuru ba Rushyashya bagiranye na Gen. Kabarebe ,ni nyuma yaho amakuru avugiwe ko Gen. Kabarebe James wabaye umugaba mukuru w,ingabo ,akaza kugirwa Minisitiri w,ingabo yaba afite ibibazo hagati ye na Perezida Kagame kuko ngo yaba ariwe waba waracikishije Gen. Kayumba Nyamwasa ngo yanagiriye mukiriyo cy,umubyeyi we ngo mugihe abandi bayobozi bingabo bari babujijwe kujyayo. Bikaza byiyongera kubibazo byavugwaga ku mbuga za internet no mubinyamakuru ko Gen. Kabarebe yaba yarashatse guhunga igihugu muminsi ishize ngo kubera ko atumvikana n,umugaba mukuru w, ingabo Gen. Charles Kayonga, kukibazo kitoroka ry,Abasilikare basanga Kayumba icyo kibazo ngo kikaba aricyo cyatumye Perezida Kagame ku Gisenyi ahuza Gen. Kabarebe ngo washinjaga Gen. Kayonga kumusuzugura n,ibindi.....

Rushyasha ngo yavuganye na Gen. KABAREBE kuri ibyo bibazo.
Ngo ntiyatunguwe
Aravuga ati « Twabanje kumubaza niba ataratunguwe abonye agizwe Minisitiri w, Ingabo?»

Gen. Kabarebe Ati: Ibyo kuba Minisitiri w’Ingabo ntabwo byigeze bintungura. Kubera ko iyi struggle natangiranye na yo kuva kera cyane. Aho natangiriye, ntabwo ari ho nari ndi njya kuba Minisitiri. Natangiye ndi umusirikare muto, tukiri muri Uganda, tujya kwinjira muri 90 ndi Sous-Lieutenant, ntabwo ari njye wari mukuru mu basirikare bose. Hari benshi cyane bandutaga. Ariko uko imyaka yagiye itambuka, nagiye mpabwa indi mirimo, responsabilité, nanazamurwa mu ntera. Uko kuzamurwa rero n’ubundi kugenwa n’abayobora iyo struggle. Kuba ntarakiriye nabi cyangwa se ntaratunguwe n’izo ntera zindi zitandukanye nagiye nyuramo kuko akazi ka Minisitiri ntabwo ariko ko nkoze ubu ngubu, nabaye byinshi cyane ntashobora gushyira ku murongo, ngira mwe murabizi. Nayoboye Republican Guard, nabaye assistant wa Perezida, akiri Visi Perezida na Minisitiri wa Defense, nabaye G3, ushinzwe imirwano n’igenamigambi mu gisirikare, nabaye Deputy Chief of Staff, nabaye acting Chief of Staff, mba CDF, mba Minister. Izo zose ni intera kandi intera buriya, ijyana n’igihe runaka. Ijyana n’ibihe, uko bigenda. Izi ngabo uko zari zimeze mu gihe cy’intambara, mbere ya 94, ntabwo ari ko zari zimeze nyuma y’intambara no mu byiciro bindi bya nyuma y’intambara. Icyo umuntu yavuga ni uko izi ngabo cyangwa igisirikare kirakura. Uko gikura, gikurana n’abantu, gikurana n’ibintu, gikurana n’ibihe. Uko gikura, ni ko abakigize na bo bakura. Abari batoya muri 90, abari batoya muri 92, na 93, bagiye bakura, bagenda bafata responsibility. Ni ukuvuga ko n’ubu iki gisirikare kiracyakura. Usibye no kuba Minisitiri w’Ingabo, hari n’igihe tuzaba tutanakikirimo. Ibihe byonyine ubwabyo, bigena ni ba nde bazaba bari mu gisirikare.
Hari igihe kizagera, ugasanga ari no mu gisirikare ntukirimo, ari no ku bu Minisitiri ntukiburiho. Kubera gukurwa kwa constitution dukoreramo. Ni na responsibilities zacu nk’abayobozi. Imikurire y’iki gisirikare na njye nayigizemo uruhare ku rwego rwanjye. Niba nari Commander wa Republican Guard, naba narakoze iki, kugira ngo ninyivamo, hagire abayisigaramo kandi ikomeze inatera imbere? Niba nari G3, nakozemo iki, kugira ngo ejo hazaza, abari bakiri hasi, bazazamuke? Niba nari Deputy Chief of Staff, nakoze iki kugira ngo abandi na bo bazansimbure kuri uwo mwanya? Niba nari CDF, nakoze iki, kugira ngo ingabo zizamuke, zigende zisimburana? Zidasimbura njyewe, zisimbura n’abandi mu byiciro byazo, kuko ingabo kuko ingabo zigira levels zitandukanye. Ni ukuvuga ko n’ubu mu gihe ndi Minisitiri, executive ya Guverinoma, ndakora iki kugira ngo hazaboneke Abaminisitiri bandi, baba ab’ingabo, baba n’abandi? Kuko ndi ku rwego strategic, ruyobora igihugu. Imyumvire rero, ni uko ikwiye kumera.
Ukwiye kumenya ko mu gihe ufite responsibility, atari wowe, uba ufite responsibility kuri sosiyete. Kugira ngo iyo sosiyete, waba uriho, waba utariho, izakomeze. Rero urambaza uti: wabifashe ute, byaragutunguye kuba Minisitiri? Byaranshimishije cyane, kuko byanyeretse ko igisirikare cyacu kimaze gukura, kimaze kuba ubukombe. Aho ushobora kuva mu mwanya, ntihagire igihungabana. Hakagira abandi bawufata kandi igisirikare kigakora. Noneho nkajya no ku rundi rwego rubarebera ku yindi level, bo batabona. Njye nabyakiriye neza kubera ko ibi noneho byerekana ko urwego rwacu rwa gisirikare rugeze aho rumaze kuba ubukombe kandi twese twuzuzanya nta gaffe n’imwe ihari. Institutions zirakura kandi zikura nta gihungabanye.


Rushashya: Mwayoboye Etat-Major y’ingabo, ubu muri Minisitiri w’Ingabo, umwanya abantu benshi bavuga ko ari umwanya wa politiki cyane kurusha uko waba ukurikirana imibereho y’ingabo. Ese mukorana mute n’Umukuru wa Etat-Major Kayonga ?

Gen. Kabarebe: Icya mbere ni uko umurimo wa Minisitiri w’Ingabo, nywukora nari nsanzwe ndi umusirikare. Ndi General muri organization ya gisirikare, kandi nkaba nkorana n’abandi basirikare mu nzego zabo. Kugena policy na politiki y’ingabo, wari usanzwe uri umusirikare ni ibintu byoroshye cyane. Ku buryo, ibyo nkora ubu ngubu, byuzuzanya neza n’ibyo muri Etat-Major y’ingabo. Uko mbibona, akazi nkora ubu ngubu, kabafasha neza cyane kuzuza inshingano zabo. Kubera ko nsobanukiwe igikenewe muri Etat-Major y’ingabo, kubera ko nayikozemo igihe kirekire. Nanayizamukiyemo. Ubu rero akazi nkora, karaborohereza cyane, nako turuzuzanya. Ikindi ni uko mu mikorere yacu iranga RDF, no kuva na kera tukiri RPA, ni uko buriya ibyo dukora byose ntabwo byitirirwa umuntu umwe, dukora nk’ikipe. Dukora nka team-work. Nubwo nari Umugaba w’ingabo, ntabwo nakoraga njyenyine. N’ibyinshi nakoraga, nanageragaho, nabigeragaho ku bw’ubufatanye n’abandi. N’ubu tugifatanya. N’ubu nubwo mvuga ko ndi ku rwego rwa politiki, rwa policy strategy n’ibindi, ntabwo nabigeraho njyenyine. Mbigeraho ndi kumwe n’abandi, dufatanyije, tujya inama. Wenda icyo nkora ni ukubayobora, noneho ibitekerezo by’abandi n’ibyanjye bikuzuzanya, tugakuramo kimwe cyubaka. Dukora nk’ikipe.

Rushasha: Uri Minisitiri w’Ingabo, nyamara wagiye muri uyu mwanya mu gihe mu ngabo harimo ibibazo. ihunga rya Kayumba na Patrick Karegeya, Ese ni iki cyaba kigiye gukorwa , ko bivugwa ko baba bategura intambara, kuva muri Congo?

Gen. Kabarebe: Ngira ngo ntabwo ari bwo bwa mbere turwanye intambara. Imibereho yacu yose, twabayeho turwana intambara, kandi zitandukanye. Njyewe icyo navuga ni uko mu ntambara twarwanye cyangwa se twateganya kuzarwana, nta bwoba mfitiye intambara yaterwa na ba Kayumba na Karegeya. Kuko, uko mbazi, ni uko nzi ubushobozi bwabo, n’uko twabanye, intambara bateza, iyo ari yo yose, ntabwo ari intambara yagira
icyo itwara RDF. Icya mbere, kuba barazamutse mu ntera, ntabwo byaturutse mu bushobozi bwabo n’ububasha bwabo. Ni management ya institutions, rimwe na rimwe umuntu akaba yabigiriramo n’amahirwe, na yo akabaho, ukisanga mu mwanya runaka, ariko bitavuze ko abo baguhaye kuyobora ari uko ufite ibyo ubarushije byinshi cyane. Ikindi ni uko, izi ntambara zose twarwanye, turazisi, icyiza ni uko dufite experiences mu bintu by’imirwano n’intambara. Intambara uko zirwanwa, ntabwo umukuru runaka, commander runaka, ari we uba watsinze intambara. Intambara zirwanwa n’ingabo zose. Na wa musirikare wo hasi, ni we urwana. Private, caporal, sergeant, sergeant-major n’abandi, ba sous-lieutenant n’abandi. Icyo kintu rero, gisobanuke neza ko RDF irwana nka forces. Iyo uyivuyemo rero, ukava muri RDF, nubwo nayivamo ndi General James, nkava muri RDF, nta bwoba nayitera, nta na gato. Kubera ko ntacyo iba ihungabanyeho. Njyewe ngira akamaro, nkaba navugwa, nkaba nagira gute, ndi kumwe na RDF, nyirimo, nyirwaniramo. Uko nyizi, nyivuyemo, nkajya hanze, naba ndi ubusa, ntacyo naba maze. Ni kimwe rero n’izo ntambara zivugwa za ba Kayumba. Njye ku bwanjye, nzi ko zapfa mu ikubitiro. N’ubu ni uko ari amagambo gusa, n’uko batarigaragariza ahantu runaka, ngo bashoze intambara. Umunsi intambara ya ba Kayumba yatangiye, ni wo munsi izarangira, kandi Abanyarwanda bazabibona. Iy’abacengezi yatinzeho gatoya! N’izindi twagiye turwana hanze y’igihugu, hari izamaraga iminsi 4, hari izamaraga 3, hari izamaraga imyaka 2, murazizi nyinshi. Ariko iya bariya bagabo, iramutse ibaye, umunsi yatangiye ni wo munsi izarangira. Kubera ko, turabazi ntacyo bari cyo nta n’icyo bashoboye.

Mwiteguye kongera gusubira muri Congo ?
…Aho baturuka hose, twarwana na bo. Aho umwanzi w’u Rwanda yaturuka hose, twarwana na we. Ariko Congo yo, ubu dufitanye umubano mwiza, wenda ibyo bakorerayo byose, baba babikora rwihishwa, bacungana n’ingabo za Congo. Umunsi rero babishyize ahagaragara, ndibaza ko na Congo ubwayo izabarwanya. Kuko nzi ko n’ibyo bakorerayo, batabikora ku bwumvikane na Congo.


Biravugwa ko Kayumba yaba ari mu mashyamba ya Congo, ategura urugamba. Hari icyo mwebwe mwaba mumaze kubyumvaho?

Gen. Kabarebe: Hari byinshi tubaziho, na bo ubwabo bagiye babyivugira. Ba Kayumba bagiye bivugira ibintu byinshi cyane. Hari ibyo tubaziho, tubakurikiranaho, mu mashyamba ya Congo, amakuru dufite ni uko bahategurira. Ariko kuba batinyuka kuhakandagiza ikirenge, ngo bajye gutegura imirwano, bazanayiyobore, ibyo ngibyo nzi ko batabitinyuka. Bariya erega ni abantu b’abibone, n’abantu n’ubundi bagiye bazamukira ku bintu byakozwe n’abandi. Umuntu akazamuka, ibintu byakozwe n’abandi, ariko kubera ko hari ikindi wenda abantu bamubonagamo, muri icyo gihe, umuntu akaba yakwibeshya ko ari igitangaza. Ariko kugena ubuyobozi mu gisirikare ntabwo ari ukuvuga ngo umuntu ni we kamara, ngo ni yo mpamvu bamushyizeho. Hari n’abandi bari kuzabiba, ariko Kayumba kuba yava aho ari South Africa na Karegeya, bakajya mu ishyamba rya Congo, bagatangiza intambara, sinzi ko banabitunyuka kuko turabazi, tuzi ubwoba bwabo, tuzi ukuntu bakunda kwiriserivinga (reserve) kwirondereza, kudatinyuka ahantu hari danger, ariko bagashaka gusunika abandi. N’ubu ni byo barimo gukora muri Congo. Baroherezayo abantu, abo bakura mu mpunzi za 94 muri Uganda, muri za Tanzaniya haracyariyo impunzi, muri Congo haracyariyo impunzi na za FDLR. Bo bibaza ko bazurira kuri ibyo ngibyo, mu gusunika abandi, bakazaba wenda baza nyuma, bisa n’aho byarangiye. Ikintu nzi neza ko batazigera bageraho. Ariko ni abantu ubona bikunda gusa. Icya mbere, bakunda ibintu, baranabifite aho bari, ari bimwe mu byo bazize, cyangwa se byabateye kuba aho bari ubu ngubu. Bakunda kubaho neza, ari na byo byabateye ibyo bibazo. Ntabwo rero wakunda byombi. Ntiwakunda kubaho neza, ngo ukunde kujya mu ishyamba rya Congo, ngo ujye kurwana. Ahubwo, bumva baroha abandi, noneho wenda bo bakazaba babijyamo nyuma byamaze gutungana, ntazi ko n’icyo gihe kizanagera.

Kayumba ,Karegeya, CNDP, igice cya Nkunda,FDLR, Abarundi bo mu gice cya Agathon Rwasa, n’indi mitwe iri hariya… Mwe mwaba mufite amakuru ameze ate kuri iyo mitwe baba bakorana?

Gen. Kabarebe: Iyo mitwe yose irwanira muri Congo idasobanutse bagiranye contact na bo, barakorana. Ari uwo wa Agathon Rwasa, ari uwa CNDP itaragiye muri Guverinoma ndetse n’indi utavuze yitwa za Mai Mai, imitwe myinshi ya Mai Mai yo muri Congo na FDLR. Ibyo byose baragerageza gukorana. Ariko ni wa mugani, iyo usanzwe udafite capacite yo gukora ibindi bizima, no koruganiza (organize) ibyo bibi, na byo birakugora. Sinzi ko banafite na capacite yo koruganiza ibyo byose, kuzabishyira hamwe ngo bakuremo forces ishobora kugira icyo yatwara u Rwanda. Ibyo bisaba imbaraga nyinshi bariya bagabo badafite. Kuba rero babitegura, babitekereza, babirimo, twe mu rwego rw’ingabo ntabwo biduteye impungenge kuko tuzi ko badafite iyo capacite yo kuba babibyazamo ikintu cyadutera menace igaragara.

Ese koko haba hari abasirikare ba RDF bajya babura, bava muzi za barracks bakagenda. Ese haba hari imibare mufite koko igaragaza ko hari abasirikare ba RDF bagiye babura, bagasanga Kayumba ?…Oya.

Gen. Kabarebe: Nta musirikare wa RDF urava mu ngabo z’igihugu ngo asange iyo mitwe ya ba Kayumba. Nta n’umwe rwose, nta n’umwe uragenda. N’abavamo, kuva kera cyane, mu gisirikare atari n’icy’u Rwanda, n’igisirikare cy’ahandi, hari abasirikare bajya badezeritinga (deserting). Ingabo zose wabaza zibaho ku isi, uretse ko twebwe wenda tugira umubare mutoya udezeritinga. N’udezeritinze, ntadezeritinga ngo arare, aragenda akajya iwabo, akajya kubakira nyina cyangwa se, kureba impfubyi ze, mukamusangayo, mukamufata mukamugarura cyangwa se mukanamuhana. Ariko nta musirikare wo mu ngabo z’u Rwanda urazivamo ngo asanze ba Kayumba.


Hari amakuru avuga ko wagize uruhare mu gucikisha Kayumba. Ko ndetse ngo Perezida Kagame ubu yaba atakikwizeye, iyo mpamvu ngo niyo tumye akwambura abasirikare bakurindaga, akaguha aba GP. Kuburyo ngo waba warashatse no guhunga ?

Gen Kabarebe: Ibyo ngibyo ku bwanjye, byose ndabisuzugura. Ni ukubisuzugura, nkabishyira aho bikwiriye kuba biri. Icya mbere aho nahera ni uko nkeka ko ibinyamakuru byandika bene ibi bintu, ari ibinyamakuru bya bariya barwanya igihugu, ari bo ba Kayumba, ba Karegeya, ba Gahima na ba Rudasingwa n’abandi. Nta kindi rero kindi kizima bakwandika. Ndumvz rero ntajya kwivugaho, ngo mfitiwe icyizere, ndindwa na nde, meze gute muri Guverinoma. Ntabwo ari akazi kanjye kwivugaho, ibyo nkora Abanyarwanda baba babibona, ntabwo mbikora nihishe. Ibyo nkora Abanyarwanda barabizi, mbikora ku mugaragaro. Nibo bashobora kujajinga (judger) ndetse bakanasubiza aba bantu aho kugira ngo abe ari njyewe ujya gusubiza iby’aba bantu. Ibyo kuvuga ngo ndindwa n’aba GP, aba GP abo bashinzwe kurinda bari mu itegeko rigena imiterere n’imikorere y’ingabo z’igihugu. N’abayobozi bakuru b’igihugu uko ari 5, ni abo nta bandi, n’abashyitsi bari ku rwego nk’urwo ngurwo. Abandi basirikare bakuru bose, barindwa n’umutwe w’ingabo witwa Military Police. Ni na bo bandinda, ni na bo barinda aba General bandi n’aba Colonel bandi. Ni uko bimeze. Izi mpuha ngira ngo z’aba bagabo bacisha mu binyamakuru bibandikira hano n’ahandi no kuri za Internet, ni imwe mu ntwaro bakoresha, bibaza ko ishobora kugira icyo yabagezaho. Kuba rero banyitwaza, bumva wenda ko hari icyo byabamarira. Ni ko ntekereza. Ariko nk’uko twari twabivuze kare, ndibaza ko umunsi wenda bagize aho baturuka, baje kuzuza umugambi wabo, ni bwo uruhare rwanjye na position yanjye izagaragara…

Ese ko waba utacyumvikana n’umugaba mukuru w’ingabo, Charles Kayonga. ,mwaba mupfa iki ?

Gen Kabarebe…Nta n’ikibazo nagirana na General Kayonga. General dukoranye imyaka itari hasi ya 25 ndibaza. Tubana, haba mu gisirikare, haba aho twahereye muri za training, mu ntambara aho twakoreraga twari kumwe, yari anyungirije. Nta nubwo ari bwo bwa mbere yanyungiriza, ni kenshi cyane. Twagiye dukorana icyo gihe cyose. Uretse ko no mu miterere, no mu mibanire isanzwe, atari no mu y’akazi, dusanzwe turi n’inshuti, ari inshuti yanjye. Nta kibazo dufitanye. Nta n’icyaba hagati yacu, kuko imyumvire yacu ni imwe. Uko twumva ibibazo by’igihugu, uko tubisesengura, uko tubikora, umuntu iyo muhuje imyumvire y’aho muva n’aho mugana, nta kibazo mushobora kugirana. Uretse na Kayonga, nta n’undi twagirana ikibazo mu bo dukorana.

Mu minsi ishize havuzwe ibibazo by’abasirikare bakuru bagiye bafungwa, bagafatwa mu buryo butunguranye. Twavuga nka Charles Muhire, twavuga Colonel Mudenge, Karenzi Karake. Col Rugigana n,abandi…. Amwe mu makuru yavugwaga, hari n’ayavuze ko ngo mwaba mwarivanze mu rubanza rwa Mudenge. iryo fatwa n’ifungurwa n’imbabazi bihabwa abasirikare bakuru, mubona bikurikije amategeko ?

Gen.Kabarebe:…Ahubwo nari nzi ko baba baravuze ko ntivanze wenda. Kuko batekerezaga ko nakwivanga, ahubwo noneho bakavuga ko naba ntarivanze ari cyo cyaba cyarabatunguye, kurusha kuntwerera ibindi. Ibya discipline ya gisirikare byo ntawe bikwiye gutangaza. Iki gisirikare kuba cyaragize uru ruhare mu kubaka u Rwanda, haba mu kurubohora, haba mu kururengera, ibi byose twaciyemo, duhora tubivuga, intwaro ikomeye cyane yadushoboje ibi byose, bitanagashobotse, ni intwaro ya discipline. Iyo ntwaro rero ntabwo twazigera n’umunsi n’umwe tuyitezukaho cyangwa se tuba compromised kuri yo. Kuko umunsi twataye discipline, tuzasa n’izindi ngabo zo hirya no hino, ntagombye kuvuga. Ikitugira unique, kikaduha umwihariko wacu mu kuzuza inshingano zacu, mu buryo bwuzuye kandi bunoze bubereye Abanyarwanda, ni ukubera discipline, atari ya discipline yandikwa. Iyo discipline rero, kuba iduha ubwo bubasha burenze urugero, ntidushobora kuyitezukaho, ntidushobora ku compromising. Ahubwo ngira ngo icyo tutumvikanaho n’abaturage cyangwa se, si n’abaturage, abaturage bo barabyumva. Icyo tutumvikanaho n’abakora iyo judgement, na bo ni lever ya discipline. Cyangwa se the requierement cyangwa standards twashyizeho kuri iyo discipline. Abandi bashobora kuba barayifatiye hasi, noneho twebwe babona standard yacu iri hejuru, bakibaza ko twakabije. Aho dushyira standard ya discipline, aho tuyimanika, ni ho twumva ko ari ho hakenewe gukomeza izi ngabo zidahinduka muri character. Ese mwebwe ntimujya mwibaza, iyo mubona ingabo zari iza FPR, guhera 90 kugeza 94, ntizahindutse, kugeza aho zihagarakiye Jenoside. Igikorwa abantu n’ubu batangarira, batazi ko zari zifite ubushobozi bwo kugikora. Zikarwana izi ntambara zo guha u Rwanda umutekano, nyinshi cyane kuko twaranye guhera 1996, kugeza 2002. Icyo gihe cyose mukabona zidahinduka muri character, ndavuga mu burere, zikavanga n’abahoze ari abacengezi, ari aba resistants, batazi n’igisirikare, tukavanga aba ex-FAR, ntizihinduke. Tukajya hanze, tukamara imyaka ingahe mu bindi bihugu turwana, tukagaruka ntizihinduke. Tukajya Darfur, tugakorana n’ingabo z’ibindi bihugu, abantu bose bakadutangarira, tukamarayo imyaka. Kuko abandi bavuga ko iyo ingabo zigiye muri LONI zihura n’imico yindi, zigahinduka. Izacu zikaza, ntizihinduke, zigahora ari za zindi. Mwibaza ko ikibitera ari iki? Ikibitera ni rwa rwego dushyiraho kuri discipline. Urwo rwego rutamanuka. Ni cyo gituma zidahinduka. Ntabwo rero tuzemera ko duhinduka, tugata iyo character. Tugahinduka, tukaba ikindi kintu. Ni ibintu bidashoboka. Kugira ngo tutazahinduka, ni byinshi twifashisha, ariko bimwe muri byo ni discipline. Iyo rero hahanwe umujenerali, hagahanwa umukoloneli, yaba yahaniwe icyaha abandi mwita gitoya, twebwe ntabwo tukita gitoya. Kandi ibyo ni byo byakomeje kuturema, ni na byo bizarema izi ngabo. Kubera ko zimwe mu nshingano dufite, kuko nk’uko nabibabwiye mbere ntituzahora muri iki gisirikare, ni ugusiga umurage, ni ugusiga character yarashinze imizi. N’utarabaye muri aya mateka, akaza afite aho afatira kugira ngo iyo character itazahinduka. Iyo twubaka izi ngabo, ntabwo twubaka izi ngabo zarwanye intambara yo kwibohoza no guhagarika Jenoside, ngo zizarangirane na twe. Tuzubakira Abanyarwanda bazaza, u Rwanda rw’ejo hazaza. Kandi twumva ko uru ruhare ingabo zagize mu kubaka uru Rwanda, ari uruhare ruzahoraho ubuziraherezo. Igihe cyose u Rwanda rukiriho. Ni ukuvuga ko iyo nshingano murayumva ko iremereye? Kugira ngo uyubake rero ntabwo ukompromaizinga ku tuntu wita ngo ni dutoya cyangwa se utuntu wita ngo wafunga amaso, ukatwirengagiza.
ari agahato, ni igitekerezo cy’abasirikare ubwabo kandi babonamo inyungu zabo. Ariko iyo principe yo gutanga, nta nubwo ari ubwa mbere batanze, muzabaze neza. Nimujya muri One dollar campaign, RDF ni yo yatanze kurusha abantu bose, harimo na diaspora. Imibare irahari, muzayibaze muri One dollar compaign, RDF nit we twatanze kurusha abandi bose.
Ni umuco wo kwitanga no gutanga. Ariko utangira u Rwanda, utangira ibintu biri collectif, aho abantu bose babonamo inyungu. Nko muri Girinka, idea ya Girinka yazanywe n’abasirikare ubwabo. Ariko rero bitumvikana ko abasirikare basabwa byinshi, kandi bafite bikeya. Imibereho y’abasirikare, muzitonde mubirebe neza, twikuremo cya kintu cyo kumva ko byashyiraga abasirikare muri category runaka ari na byo byateraga ibibazo, n’umusirikare akumva ko ari ntaho ahuriye n’umuturage. Bya bindi bagiraga ingabo, bakazishyira muri camp militaire, camp Bigogwe, camp Kami, camp Kimihurura, camp Kacyiru, camp Kanombe, umusirikare akumva ko atari hafi ya sosiyite nyarwanda. Na we bikamujyamo, ndetse bikanamworohera no kubona Umunyarwanda, akabona ko asuzuguritse, nta gaciro, ejo haza Jenoside, agiye kumwica, akumva ko yica ikintu kidafite akamaro, kidafite value.
Abasirikare bacu, usibye inshingano zabo zo kurinda igihugu, no kurinda Abanyarwanda bafite imbunda, ariko ni Abanyarwanda, bava mu Banyarwanda. Imiberero y’Abanyarwanda n’iy’abasirikare ni imwe. Abarimu babayeho bate, abaganga babayeho bate? Abanyamakuru mubayeho mute? Umuturage executif w’umurenge, w’akagari, abayeho ate? Ntabwo twabaho birenze ubushobozi bw’igihugu. Ariko hari initiatives nyinshi cyane. Abasirikare bacu turabigisha. Guha umuntu inyigisho ni cyo kintu cya mbere. Kubigisha uko bakwiye kwifata, ese bikeya mufashe, mubikoresha mute? Ikindi twabashyiriyeho banki. CSS priorite ya mbere, ni ugusavinga (save) abasirikare batoya. Ubu uko igenda itera imbere, tugenda tubigira uko tugabanya interets, tunongeza igihe cyo kwishyura imyenda. Ibyo byose birahari.
Tujye mu rwego rw’ubuvuzi, MMI, kuki tutagiye muri RAMA cyangwa ngo tujye ahandi? Ni uko tubona muri MMI, by’umwihariko, dushobora gukurikirana neza ubuzima bw’abasirikare na familles zabo. Dore nk’ubu, uzabaze ahandi, twebwe iyo umusirikare agize ikibazo, akarwaza umwana cyangwa umuntu wo mu muryango we wemerewe n’amategeko, akarwarira muri Faysal, akamaramo ukwezi cyangwa se igihe kingana iki, akananirwa kwishyura, tubyishyura byose. Ni solidarity. Twashyizeho funds ituruka aho hamwe, igaturuka muri CSS, igaturuka muri MMI, tuyishyira hamwe ikajya ireba ibyo ngibyo. Cyangwa se umuryango w’umusirikare cyangwa umusirikare, byananiranye kuvurirwa hano, kumwohereza hanze. Umusirikare ugize ibyago agapfa cyangwa agapfusha, ibyo byose turabimukorera. Iyo afite umwenda muri CSS, agapfa, tumukuriraho miliyoni 2. Ariko ubu ngubu abasirikare barasaba ko twamukuriraho nyinshi. Ibyo byose bituruka mu basirikare.
Dufite uko tubaho bijyanye n’amikoro ku buryo umusirikare tudapfa kumujugunyira agashahara gatoya, ngo genda. Ntabwo ari ko bimeze, ntabwo tumuterera iyo ngiyo. Ni responsibility yacu gukurikirana umusirikare, muri ya mikoro macyeya, tukareba uko abayeho. N’iyo bahisemo kwitanga bene uku nguku, dukurikirana kureba ko bitabahungabanyije n’imiryango yabo. Ariko ntabwo hazabura abantu ibitekerezo byiza babyita ukundi, bakabihindura ibitutsi, bakabivuga mu buryo buri negative.

Rushyashya : Kuki hongejwe umushahara abasirikare barinda Umukuru w’igihugu (Republican Guard ) ariko abandi basirikare basanzwe ntibongezwe, Kuburyo bivugwa ko harimo ubusumbane bukabije?

Gen.Kabarebe: Ibyo ni kwa gucurika imvugo. Ntabwo abarinda Umukuru w’igihugu, bongejwe umushahara. Umushahara uheruka kongezwa ngira ngo mu w’2007, na mbere y’aho hari amafaranga yari yaje miliyari 3, kuko Leta yananiwe kongeza umushahara abasirikare bose, kubera ya mikoro. Bavuga bati nitujya kongeza buri musirikare, ntabwo turi bubivemo. Bati ahubwo mwebwe reka tubahe imbumbe muri za miliyari 3, murebe uko muzisaranganya.
Tugerageza kuzigabana twese, dusanga umuntu bamwongeza igihumbi, bibiri, bitatu. Twicarana n’abayobozi bakuru, ku rwego rw’abofisiye. Turavuga tuti, izi miliyari 3 twebwe turazihebye, reka tuzisaranganye abasirikare batoya. Ni ko byagenze. Iyo bazana ibyo bitekerezo, baba bazirikana imikorere yacu, kuko barayisobanukiwe. Icyo gihe miliyari 3 twazirekeye guhera kuri soldat kugeza kuri sergent-major. Ubwa nyuma bongeza imishahara mu w’2007, bagiye bongeraho ku basirikare bose. Noneho ibi ngibi bavuga uko bitari, bya Republican Guard, Republican Guard, byongere byumvikane, ntabwo irinda Perezida gusa. Irinda Perezida wa Repubulika, irinda Perezida wa Sena, irinda Perezida w’Inteko, irinda Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, irinda Prime Minister, irinda institutions z’igihugu zikomeye, izi za Radio na Televiziyo by’igihugu n’ahandi nk’ikibuga cy’indege n’ahandi hose hari strategic. Ikora ako kazi. Republican Guard rero ntabwo icyo yongejwe ari umushahara.
Ariko nta nubwo ari yo yonyine yongejwe. Icyongejwe ni icyaturutse na cyo muri Leta. Muzi igitekerezo cyaje cyo kongeza abantu bafite ubumenyi bwihariye nka IT, ndibaza ko n’abaganga babongeje. Icyo twakoze muri RDF ni iki? Hari ubumenyi bwihariye nka special forces, training, bya bindi bisaba umusirikare imyitozo hafi amezi ane muri buri mwaka. Abo twongeje mu gisirikare ni engineers. Na bwo mushatse impamvu yabyo, umuntu yayibabwira. Ba engineers hanze aha, ntabwo bakunze kwitabira igisirikare.
Ubahaye guhitamo, umu engineer ntabwo ashobora kuza mu gisirikare. Ku isoko hanze ni ho yakwigira. Icyo twabikoreye ni ukugira ngo tubatarakitinge (attracting) mu gisirikare. Icyo tubashakira mu gisirikare, ntabwo ari ukubagira abarwanyi, ni ya nshingano yuko igisirikare gifite yo gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu cyacu. Mujya mwumva dusana imihanda, dufite entreprise yubaka ariko dufite na Engineer Regiment MININFRA yifashisha kubaka ibiraro byasenyutse n’imihanda, idakorera inyungu. Aho ni ho dukeneye abo ba engineers. Uretse ko ba engineers tuzabakenera no mu bindi.
Kugeza aho ubu ikoranabuhanga dukura hanze, tuzaryikorera hano mu gihugu cyacu. Ahenshi byagiye bitangirwa n’ingabo na twe ni ko tubibona. Twongeje engineers, twongeje abaganga, twongeje aba IT. IT murabizi mu minsi iri imbere ni yo plateform y’iterambere ry’igihugu cyacu. Ubu dufite IT engineers bageze nko muri 76 ariko turashaka benshi cyane. Turongera twongeza na special forces. Special forces ni ba bandi bafite ubumenyi, mujya mubabona kuri stade hariya. Abo na bo twagiye tubongeraho udufaranga.
Ariko ikintangaza ni uko bavuga ngo hongejwe Republican Guard kandi harongejwe special forces bose, harimo na bariya mujya mubona muri stade. Kandi bariya bataba no mu barinda Perezida wa Repubulika. Kuki se bo batabavuga? Kandi ari na bo benshi kurusha abari hariya? Ariko abarinda Perezida hari n’ibisobanuro byinshi byo kuba umuntu yabongeza.

Source
Ikinyamakuru Rushyashya

No comments: