Wednesday, August 6, 2008

GUTABARIZA ABUNGERI BATEWE NA MAIMAI

Hashize iminsi itari myinshi twumva amakuru avuga ko ingabo za MaiMai zateye abungeri baba Nyamulenge mu masuhuriro bakabanyaga inka.
Uyumunsi haruwa tugejejeho amakuru yerekeranye nikikibazo ati "Inkuru yunvikanye uyu munsi kuwa 06/08/2008 mu gatando kuri radio R T N C Uvira yavuze ko hari inka 17 zanyazwe n'aba mayi mayi ba Yakotumba bari bavuye ubwari bazisanga i nemba ngo hakaba hari n'izindi 5 abungeri batanze nkámaturo ku ba shefu baba bembe ariko ngo nanone umutekano wínka z'abanyabibogobogo wakomeje kuba muke kuburyo zahunze ubu zikaba zirimo kujya ahitwa Gafurwe,umunyamakuru Bugumba Tanganyika wavuze iyo nkuru yavze ko ya yibwiwe n'umwe muri abo bungeri kuri telefone murumva ko niwacu technologie yatangiye kugerayo hakorwiki rero ngo ababembe bareke gukomeza kuturira inka? dore ko arizo zatubyikije ntitukazireke ngo abandi bazikorere icyo bashaka".

Iyinkuru ijye isanga indi twaritumaze kugezwaho ejobundi numuntu utashatse kuvuga izina rye ati: "Nashaka kukumenyeshako abantu b'iwacu ba suhuye inka ahantu hitwa i Nemba, barimo papa wanjye bagize iminsi barafashwe na maimai,abasirikare ba LETA ngo bari bagiye yo kubatabara ndetse na MONUC ariko nabo ubwabo bakaba barakomeje gukorana imishikirano na maimai kugeza ubu maimai bakaba bamaze kurya inka 17 njye navuganaga buri munsi na muzee w'iwacyu dore ko ariwe wari ari umuyobozi w'abo banyabiraro, akanizeza ko batabica ko ahubwo bakomeza kurya inka ariko ubu bakaba bari munzira bagaruka kubera ubwoba nyine,buri munsi navuganaga na muZEE kuri telephone yiwe ariko umuriro umaze ku bashirana muri za batteries za telephones"

None rero, ikikibazo kigomba kwigwa abantu bakagira icyo bagikoraho. Ikibabaje nukubona ukuntu abiyita abategetsi bava mubwoko bwacyu bicyecyekeye ukagira ngo ntibibareba. Rero, bamwe bizwiko ahubwo barwanira kugira ngo ntihagire abajya gutabara ngo babe barwanya MaiMai dore kwari aba allies babo.

Ariko kandi nitutagira icyo dukora mugihe nkiki sinzi igihe tuzakora cyangwe icyo tuzaba tumariye ubwoko bwacu ninka zacyu zatureze.

Akim

No comments: