Wednesday, August 6, 2008

ABAHIMBYI BO MURI DIASPORA BASOHOYE INDIRIMBO NSHYA

Nshuti Banyamulenge, nkuko twabibabwiye ubushize, ya CD ubu yasohotse. Ni ubwambere mu mateka yacu habaho indirimbo dushobora kwita " Z'Imurenge". Iyo CD yitwa " TUBIBUKE" ahanini iribanda ku kwibuka abacu twabuze. Dore incamake yizo ndirimbo ndirimbo
1. Tubibuke: iyi ndirimbo ivuga ahantu presque hose abantu bacu bagiye bagwa, kuva Bibogobogo, Kalemie, kin, kassai, ....Kugeza kubwicanyi ndengakamera bwa gatumba.

2. Humura: iyi ndirimbo iratanga ihumure. Harimo izina rya NYIRAMITAVU ni izina twahisemo ri symboliser bashikibacu ndetse na ba mama. Turabahumuriza kubwibibazo batewe n'intambara.

3. Intwari z'Iwacu: Iyi ndirimbo iravuga ibigwi by'abana bacu bazize kwitangira ubwoko mubyukuri kudataka abasore bacu, kutabashimira, kutabavuga, byaba ari ukuba indashima. Iyi ndirimbo rero irabashima imisozi bazamutse, abantu babohoje...Bref, iraha icyubahiro abasore bacu nkuko mwese mubazi. Twashatse kugira ngo tuvuge amazina yabo yose, dusanga hari ayo tutabona, so ibi bizaba muri next project, aho tuzasaba buri wese kudufasha mukwibukanya abana bacu b'Intwari twaririmba tugahora tubibuka.

4. Inzozi: iyi ndirimbo ni inzozi twarose zo gutaha iwacu. Uwayiririmbye yarose tuzamuka MUNDE na GAFINDA, arota Byura yatuwe kandi, ndetse anarota abantu bagenda bidegembya mu misozi miremire. ( Iyi ndirimbo ituma umuntu yibuka iwacu rwose0

5. Murenge: Iyi ndirimbo sinzi uko nayibasobanurira, il faut absolument ko Umunyamulenge wese ayitunga. Ivuga uburyo Murenge yari igicumbi cyamahoro, imirambi myiza...Hanyuma ikavuga uburyo ubu ahenshi habaye amatongo, ariko ikarangiza itanga ihumure. Hari umusore ejo wambwiye ko iyi ndirimbo igomba kuzagirwa hymne National y'Abanyamulenge.

6. Izuba rizarasa: Woohhhh ihure gusa gusa, iyi nayo ivuga ukuntu ibi byose bizashira izuba rikarasa abana bakongera gukinira mu BIRARO bakishima, abantu bakongera kubana mu mahoro...

Mubyukuri twumvaga iyi ndirimbo yagera kubantu mbere ya commemoration kugia ngo abantu bazayifashishe. Ariko rero ntituzi ukuntu abantu bazibona.

ICYOTUBASABA : NI UGUSHIGIKIRA IKI GIKORWA: Mubyukuri iki gikorwa cyakozwe nabantu bake, kandi baritanga batanga amafaranga kugira ngo habeho aumoins ikintu twajya dukoresha mu gihe nkiki tugiye kujyamo. Ndetse habeho un document audio ivuga ibyacu. Ariko rero ubushobozi twese tuzi ko ariyo mbogamizi yimigambi yose abantu baba bafite. Iyi CD izajya igura $ 20 US + Shipping where it applies), aha turashaka ko abantu babyitangira kugira ngo ababikoze bazakomeza bakore nkibi. Nta bwoko bungana nubwacu bwobaho muri iki gihe nta ndirimbo, films ndetse nibindi. Iyi ni intangiro kandi nzi neza ko nyuma hazaba ibindi bikomeye.
UKO IZO CD MWAZIBONA
Personnes de contact:

1. Justin NSENGA
Cell/Mobile: 207-332-4231
e-mail: nsenga80@yahoo. fr

2. Romulus Rushimisha
Cell/Mobile: 207-699-8039

Ndumva abazaba bari Houston TX muri commemoration bashobora kuzazihagurira, ndetse nabandi babyifuza mukaduhamagara cangwe mukatwandikira kugira ngo zibagereho.
Abari muri Africa, twasaba umuntu wumva yadufasha muri distribution ko yatubwira tukazomwohereza.
Ngaho Imana ibafashe kandi mubyukuri izi ndirimbo tuzi ko zizabafasha mu kwibuka abacu twabuze tukibakunze ndetse tukanibuka niwacu.

Pour le groupe:
Justin Nsenga

No comments: