Wednesday, October 8, 2008

KAZOZA Y'ABANYAMULENGE

Abanyamulenge bakomeje kwirengagiza Avenir y'abana babo. Bose barasa nabahuze umwe ari mubye undi akaba mubye. Umwanzi wabo nawe abatamika umukati bakibagirwa valeurs zarangaga umunyamulenge kuva kera.

Bahishira icyaha cya mukeba ariko bagasebanya nkaho haricyo bapfaga kuva kera bakibagirwa ko umugani wikinyamulenge uravuga ngo: "Icyabi cyobaye icyahandi nawe ugaseka mubandi"
Ese abantu bishwe naba congomani muri 1996-1998 hari justice yabaye? Ese abishwe na Kabila muri 1998-1999 Haruwabikuri kiranye? Abaciwe i Bukavu, Kamina nahandi hose haru wabikurikiranye? Ahubwo usanga bashinja Azarias Ruberwa, Karaha,Mutebutsi, Masunzu, Nkunda, Santos, Muheto bikibagirwa ko kugeza uyumunsi dufite abantu bakir'amateka muri Tanzanie nahandi hose. Abo bose mvuze niba haricyo mubashinja ni mubanze mutuze dushakishe Unité muri twe uwacumuriye umuryango tuzamuhanira mukirambi. Kandi twoye kwisenyeraho dore ko bavuga ngo usenya urwe bamutiza umuhoro. Abapfuye baratubabaje, kandi nuta bihagurukira abana baramarana tureba. Ese waruzi ko Abanyamulenge aribo barwana bonyine bamwe bari muri Nkunda abandi bari muri Kabila upfuye muruhande rumwe nuwacyu upfuye murundi uwacyu. Ndabinginga ngo kubw'imbabazi z'Imana nimuhagurukire iki kibazo kuko Avenir yacyu iri mumaboko yacyu.

By
Nelson

No comments: