Wednesday, July 29, 2009

DELEGATION YA OPERATION KMIA II KURI GUMINO

Journal Minembwe
27,07, 2009
Minembwe

Amakuru Journal Minembwe yagejejweho n’uko ejo kuwa kabiri le 27, 07, 2009.
Gen. NAKABAKA na Col. NYAMUSHEBWA bageze muri territoire ya Minembwe, bahita baja ahitwa mu Mikenke. Aho Mikenke ni muri eneo cyangwese ahategetswe n’abasirikare ba Gumino bayobowe na Gen. Bisogo, bakaba biyita ko bari mwishyaka rya FRF.

Abo basirikare bakuru bakaba bari bavuye muri Leta ndetse mubutegetsi bwa gisirikare cya Operation Kimia II. Abatugejejeho iyo nkuru bavuga ko Nakabaka na Nyamushebwa bari barikumwe nabandi basirikare bagera kuri mirongo ibiri (20). Ngo intego yabo basirikare yari ukuza gushikirana/ negocier na FRF.

Ariko ubwo twahabwaga aya makuru iyo mitwe y’ingabo yombi ikaba yari itabarabonana. Icyamenyekanye nuko ngo ingabo za Gumino/ FRF bari munama muturambo, bikekwa ko yaba ariyo gutegura guhura n’iyo delegation. Ubwo rero Journal minembwe iracyakurikirana ibizava muruwo mubonano.

Wenda, bashobora kumvikana, ntihagire imishyamirane, ningaruka mbi ijanye n’imyifatire yabo na operation Kimia II. Ikindi nanone giteye impungenge, nuko hari ibihuha bivuga ko Interahamwe zaba zarohereje ubutumwa bwiterabwoba kungabo za Gumino, zibamenyesha yuko niba ramuka bifatanije nuriya mutwe wingabo witwa Kimia II, waje kurwanya FDLR/interahamwe, ngo nazo zizahita zija kurasa nogutsemba tsemba abaturage b’Imurenge. Dore ko ariwo mwuga wabo kandi kwarinayo ntego yabo gutsembatsemba abatutsi ahariho hose.

Iyo rero ikaba ari inkuru idafite gihamya, kandi ikekwa kuba itari impamo, usibye ko nabyo bishoboka. Impungenge nini iteye usibye uwo mugambi wabo nubundi usanzwe uzwi, nuko bashobora gushuka Gumino, nayo ikabemerera ikarwanya Kimia II, kuko byaba ari uguhubuka nokugwa mumutego w’interahamwe ushaka kwangisha ubwoko bwabanyamulenge ukabateranya na Leta ndetse namahanga, bwacya zikazabahinduka mugihe ntanuzabatabara. Ariko umuntu yahumurizwa nuko abasirikare ba Gumino nabo atari abana cyangwe bayobewe ubugome bwa FDLR.



Ikibazo Cya Chef de Poste watumwe mu Minembwe. Soma iyinkuru

Akim
Journal minembwe
http://www.journalminembwe.blogspot.com/ or http://www.mulenge.blogspot.com/

No comments: